Print

Xavi yahishuye umukinnyi abona yamusimbura muri FC Barcelona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 July 2018 Yasuwe: 1998

Nyuma yo kugenda kwa Xavi FC Barcelona yagerageje gushaka abakinnyi benshi barimo Andre Gomez,Rakitic n’abandi gusa ntabwo baragera ku rwego rwa Xavi ariyo mpamvu yabwiye FC Barcelona kujya gushaka uyu musore.

Xavi akunda cyane Rabiot

Xavi yagize ati “Rabiot ni umukinnyi mwiza uri ku rwego rwo hejuru mu mikinire.Yakina neza mu kibuga hagati ndetse agafasha Barca.FC Barcelona isinyishije Rabiot yayifasha kugera kuri byinshi.”

Xavi yabwiye El Mundo Deportivo ko ibimaze iminsi bivugwa ko Barcelona ishaka Rabiot byagakwiye kuba impamo ikamugura,ntiyitware nko mu minsi ishize ubwo yananirwaga kugura Antoine Griezmann kandi bari bamaze igihe bavugana.