Print

Rwasamanzi yatangaje impamvu nyamukuru yatumye atsindwa na Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 July 2018 Yasuwe: 1852

Uyu mugabo wari watangaje ko yifuza gutungura Rayon Sports akayisezerera mu gikombe cy’Amahoro rugikubita,yabwiye abanyamakuru ko umusifuzi Ishimwe Claude atamubaniye yirengagije amakosa amwe n’amwe yakozwe n’abakinnyi ba Rayon Sports bituma imutsinda.

Rwasamanzi yavuze ko umusifuzi yamwibye kandi yahaye Rayon Sports umutuku

Yagize ati “Ndashimira abakinnyi banjye bitanze n’ubwo bahuzaguritse bakadutsinda ariko icyadukozeho cyane ni uko hari igihe ukina n’imisifurire ikakubera ikibazo.Simpamya ko Rayon yari ikeneye ubufasha na buke ,abasifuzi bajye bubaha buri kipe yaba nto cyangwa nkuru ,imisifurire sinayishimye".

Nubwo Rwasamanzi yatangaje ibi,benshi babona ari impamvu z’urwitwazo kuko uyu musifuzi yageze ubwo aha ikarita itukura rutahizamu Ismaila Diarra wa Rayon Sports ku munota wa 80 nyuma yo gukubita umukinnyi.

Rayons Sports yatsinze Marines 1-0 muri uyu mukino ubanza wa 1/4 mu gikombe cy’amahoro wabereye I Rubavu cyagiyemo mu gice cya mbere gitsinzwe na Irambona Eric aho ku munota wa 21.