Print

Umukobwa ufite ikibuno kingana n’umusozi yatunguye benshi ubwo yavugaga ko ari gito cyane ashaka kucyongera[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 July 2018 Yasuwe: 12754

Uyu mukobwa ukunze kurya Piza ndetse n’ibindi biribwa bituma akomeza kubyibuha,yatunguye isi yose kubera ko atishimiye ikibuno amaze kugira kandi afite ikingana n’umusozi.

Natasha ahora yibagisha kugira ngo kirusheho kuba kinini ndetse ahora ajya kwibagisha mu bihugu nka Brazil kugira ngo abashe guca agahigo.

Yagize ati “Uko ndushaho gufata imirire yihariye niko ikibuno cyanjye gikura.Nzakora ibishoboka byose mbe uwa mbere ku isi mu kugira ikibuno kinini.”

Natasha atunzwe n’iki kibuno cye kuko inshuro nyinshi aba agurisha amafoto agaragaza ikibuno cye ku bantu bakunda abakobwa bakunda ibibuno binini.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 gusa,yabwiye The Sun ko agifite inyota yo kongeresha ikibuno cye ndetse amaze kubatwa no kwibagisha.

Yagize ati “Maze iminsi nerekeza muri Brazil kongeresha ikibuno.Nzi ibyiza byo kugira ikibuno kinini kuko iyo ndi kugenda kiri kubyina numva ndi gukurura abagabo kandi mfite imbaraga.”