Uruzinduko rwa Perezida Xi nirwo ruzinduko rwa mbere rukorewe mu Rwanda n’ umuperezida w’ iki gihugu. Muri uru ruzinduko rw’ iminsi ibiri biteganyijwe ko ibihugu ko ibihugu byombi bizashyira umukono ku masezerano 15.
Uru ruzindo u Rwanda rwiteguye cyane bigaragazwa no kuba amapadarapo y’ Ubushinwa atari make yazamuwe mu mujyi wa Kigali ruje rukurikira urwo Perezida Kagame yagiriye mu Bushinwa muri Werurwe 2017 ndetse biteganyijwe ko azongera agasubira muri iki gihugu muri Nzeli uyu mwaka mu nama y’ ubufatanye bw’ Ubushinwa n’ ibindi bihugu.
Ubushinwa busanzwe bufitanye n’ u Rwanda ubufatanye mu bwa gisirikare no mu burezi.
Abasirikare b’ u Rwanda bajya kwitoreza mu Bushinwa ndetse n’ intwaro igisirikare cy’ u Rwanda gikoresha mu bikorwa byo kubungabunga amahoro nyinshi ziva mu Bushinwa.