Print

Rugambwa wari umuyobozi wa Les Amis Sportifs yahitanywe n’impanuka ya moto

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 July 2018 Yasuwe: 899

Uyu mugabo akoze impanuka ari mu nzira iva i Rubavu aza i Kigali, aho yarimo ataha nyuma y’amarushanwa yo gutegura abakinnyi bazitabira Tour Du Rwanda ya 2018 asanzwe ari kungengabihe ya Rwanda Cycling Cup.

Uyu mugabo ari mu bantu bitangiye iterambere ry’umukino w’amagare hano mu Rwanda, akaba yari umuyobozi w’iyi kipe, yari anabereye umutoza, akaba yarakoze akazi kanini mu kuzamura abakinnyi benshi babaye ibihangange muri uyu mukino hano mu Rwanda.

Umunyamabanga mukuru wa FERWACY Murenzi Emmanuel yabwiye Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yakoze impanuka ari gutaha avuye I Rubavu,moto yari ariho igongana n’ikamyo ahita ahasiga ubuzima.

Yagize ati " Yakoze impanuka ari mu nzira ataha, yari ageze hafi yo kuri Base, ni mu nzira iva i Musanze ugiye kugera kuri Nyirangarama.Police yatubwiye ko yari agiye guca ku modoka ya RITCO, agahita ahura n’imodoka y’igikamyo yamugonze agahita yitaba Imana, we yari kuri moto."

Les Amis Sportifs Rugambwa yari abereye umuyobozi yazamuye abakinnyi bamaze kuba ibyamamare mu Rwanda nka Valens Ndayisenga, Areruya Joseph begukanye Tour du Rwanda n’abandi benshi.