Print

Zlatan yongeye gutangaza amagambo y’ubwiyemezi imbere y’abanyamakuru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 July 2018 Yasuwe: 1523

Uyu rutahizamu wiyise imana,intare n’umwami wa Paris,yavuze ko abanyamerika bari kumutora akabayobora iyo aza kuba amaze imyaka 10 akinira LA Galaxy kuko mu mezi make ayimazemo amaze kwigarurira imitima ya benshi.

Zlatan yatangaje amagambo yatunguye abanyamerika

Ibrahimovich wavuye muri Manchester United yerekeza muri LA Galaxy muri Werurwe uyu mwaka yavuze ko Abanyamerika bamukunda cyane ndetse bari kumutorera kuyobora Amerika iyo aza kuba amaze imyaka 10 ahakina.

Yagize ati “Sinzi niba narahinduye umuco wa USA gusa nkomeje gukora akazi kanjye neza.Ni abanyamahirwe kuba ntarageze muri iki gihugu mu myaka 10 ishize kuko ubu mba ndi perezida .”

Zlatan Ibrahimovic yavuze ko perezida Trump ari umunyamahirwe kuba yaratowe mbere y’uko ahagera kuko aba yaramutsinze akibera perezida wa USA ndetse avuga ko amaze kwigrurira imitima y’abafana kuko mu mikino 15 amaze gukinira LA Galaxy yatsinze ibitego 12.