Print

NTIBISANZWE!Yatunguye isi ubwo yifataga Selfie n’amashusho by’urupfu agiye gupfa[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 23 July 2018 Yasuwe: 4363

Uyu musore yari azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ibikorwa yakoraga byo kurira no guhanuka ku nyubaka ndende.Ibi byose yabikoraga yereka abakunzi be amafoto n’amashusho afatwa muri icyo gikorwa, benshi bakavuga ko ari umuhanga mu buryo budasanzwe.

Uyu mushinwa witwa Wu Yongning yahanutse ku nyubako ndende ifite uburebure bwa metero 200 yitwa Huayuan Hua Center iherereye mu gace ka Changsha, umujyi uri mu Bushinwa.

News Week iravuga ko ubwo yari ageze mu cya kabiri cy’iyi nyubako yagize ibyago aza guhanuka kugeza ubwo yitabye Imana.Amashusho y’ihanuka rye kugeza apfuye yafashwe na Camera yari yashyize ku ruhande rw’iyo nyubako ubwo yatangiraga gukora icyo gikorwa.

Wu, ni umwe mu bakurikirwaga cyane ku mbuga nkoranyambaga ‘weibo’ mu Bushinwa.Yari azwi nk’umugabo udatinya kandi wakoze imyitozo ihagije,yuriraga inyubako zikomeye nta bikoresho by’ubwirinzi afite.

Umukunzi we, Jin Jin niwe watangaje urupfu rwa Wu nyuma y’uko bamwe mu batangiye kubaza aho yagiye amaze ukwezi n’amashusho n’amafoto ashyira ku mbuga yakoreshaga.Ibinyamakuru bitandukanye byo mu Bushinwa biravuga ko yabikoze ahatanira igihembo cy’amadolari 15,000 n’undi muntu utatangajwe.