Print

Amagambo Pep Guardiola yabwiye abakinnyi be yatumye abafana ba Manchester City bamwikoma

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 July 2018 Yasuwe: 2557

Pep Guardiola yafashwe amashusho mu mwaka w’imikino ushizeye ari kubwira abakinnyi be ko bamwe muri bo bamwanga gusa ko byaba ari byiza biramutse aribyo byabafasha kwitwara neza mu kibuga.

Yagize ati “Nzakomeza kubarwanirira mu biganiro n’abanyamakuru kugeza mfuye gusa ubu reka mbabwize ukuri.Bamwe muri mwe bakina neza iyo bandakariye gusa niba munyanga mukomeze munyange basore,nta kibazo.”

Guardiola yashinjwe na Yaya Toure ko aba ashaka ko abakinnyi be bamuramya ndetse bakamuha icyubahiro cy’indengakamere byatumye benshi bemeza ko ibyo uyu munya Cote d’Ivoire yavuze ari byo bitewe n’imyitwarire uyu mugabo yagaragaje muri aya mashusho.

Amazon niyo yashyize hanze aya mashusho ndetse yatumye benshi batangira kwikoma ubwiyemezi bw’uyu mutoza w’umunya Espagne.