Print

Perezida wa Bayern Munich yatutse Ozil aramwandagaza nyuma yo gusezera mu Budage

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 July 2018 Yasuwe: 3276

Uyu mugabo uyobora Bayern Munich yavuze ko Ozil yari umwanda mu mikino ishize ndetse ko yaherukaga gutera umuserebeko akambura umupira mbere y’igikombe cy’isi cya 204.

Hoeness yavuze ko Ozil yakinaga umwanda

Yagize ati “Yakinaga umukino w’umwanda mu myaka ishize.Aheruka gutera tacle mbere ya 2014 ndetse imikinire ye iciriritse yari ikabije.Iyo Bayern Munich yakinaga na Arsenal,niwe kiraro twacagaho kuko tuzi ko ari ku rwego rwo hasi.Abantu miliyoni 35 bamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga,ntibagakwiriye kubikora muri iyi si, bararuwe n’imipira ivamo ibitego atanga.Kuri njye nta mwanya Ozil yari akwiriye kubona mu ikipe y’igihugu mu myaka ishize.”

Ozil wafashije Ubudage kwegukana igikombe cy’isi 2014 yaraye asezeye gukinira ikipe y’igihugu aho yavuze ko abanyamakuru b’Ubudage ndetse na DFB bamukoreye ivangura ryatumye yumva atagishaka gukinira igihugu cye.