Print

Kayiranga yatangaje impamvu itangaje yatumye Amavubi y’abagore anyagirwa na Ethiopia

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 July 2018 Yasuwe: 779

Muri uyu mukino Ethiopia yatsinzemo u Rwanda ibitego 3-0 irurusha cyane,Kayiranga Baptista yavuze ko abakinnyi be bari ku rwego rwo hasi kubera amakipe basanzwe bakinamo muri shampiyona ndetse no kuba ataramaranye igihe n’abakinnyi kugira ngo atoranye abeza.

Ethiopia yangagaje Amavubi ku munsi w’ejo

Yagize ati “Abakinnyi bose baraje mu myitozo harimo abaje batinze twaratangiye biba ngombwa ko ntabafata nkoresha ikizami mu bijyanye n’imbaraga nsanga urwego rwabo ruri hasi narihutaga nagendanye n’abihuta nabonaga bashobora gukina iminota 90 nakoresheje icyo kizami mbona bari hasi niyo mpamvu ntabafashe ntayindi.

Ishyaka ryo gutsinda rituruka mu makipe abakinnyi babarizwamo kandi iyi ni ikipe y’igihugu,ishyaka ryo gutsinda rero riva mu makipe yabo n’urwego rwabo n’ikizere noneho uko bahamagawe mu ikipe y’igihugu bagahura bakagenda bamenyerana ubwabo ariko ahangaha hari abakinanye ubwa mbere ubwo rero niba batarakinnye imikino myinshi mbere yuko njye mbabafata ntago ari njye uzaza gukora mu minsi umunani ngo barahita bagira iryo shyaka bahite bajya ku rwego wenda nk’urwo Ethiopia iriho, biragoye."

Kayiranga yemeje ko yahamagaye huti huti byatumye hari abakinnyi basigaye kandi ari abahanga kurusha abari mu ikipe y’igihugu.

Kayiranga yabwiye abanyamakuru ko bagomba gutsinda umukino uzabahuza n’ikipe y’igihugu ya Uganda kuri uyu wa gatatu kugira ngo bizere kuba bakomeza guhanganira igikombe.

Ethiopia yafunguye amazamu ku munota wa 32ku gitego cyatsinzwe na Meselu Abera Tesfamariam naho icya kabiri gitsindwa na Alemnesh Geremew Asefa ku munota wa 62’, mu gihe icya gatau cyatsinzwe na Senaf Wakuma Demise ku munota wa 76’ w’umukino.