Print

Modi yashyikirije abaturage ba Rweru inka yabazaniye muri gahunda ya Gira Inka [VIDEO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 24 July 2018 Yasuwe: 3290

Ikinyamakuru NewIndiaExpress kivuga ko Nerandra Modi yashimye iyi gahunda ya Perezida Kagame yo kuzamura ubukungu bw’imiryango ikennye igabirwa inka ngo yiteze imbere.


Nerandra Modi na Perezida Kagame batanga impano uyu mushyitsi yazanye

Modi wageze i Kigali ku mugoroba w’ejo amasaha macye nyuma y’uko Perezida Xi Jinping agiye, yakiriwe na Perezida Kagame n’abandi bayobozi bahita bakomereza mu biganiro by’impande zombi ndetse hanasinywa amasezerano agera kuri arindwi y’bufatanye hagati y’Ubuhinde n’u Rwanda.

Muri iki gitondo, Modi yajyanye na Perezida Kagame Rweru mu Bugesera gutanga iyi mpano yazanye nyuma aritabira inama rusange ku bucuruzi hagati y’ubuhinde n’u Rwanda, aze no gusuraurwibutso rwa Jenoside ku Gisozi.

Nyuma Nerandra Modi arahita yerekeza i Kampala muri Uganda aho ari bube Minisitiri w’Intebe wa mbere w’Ubuhinde uri butange ikiganiro mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, mbere yo kujya muri Africa y’Epfo aho azitabira inama y’ihuriro BRICS (Brazil-Russia-India -China -South Africa)

Mu ijambo ry’ikaze yahaye Nerandra Modi, Perezida Kagame yashimye ko uyu muyobozi yemeye ubutumire bwo gusura u Rwanda kandi ari intambwe ikomeye cyane mu mubano w’ibihugu byombi.

Yavuze ko amasezerano basinye yizeye ko azagira uruhare mu iterambere ku mpande zombi kandi u Rwanda rwishimiye ko vuba aha uhagarariye Ubuhinde noneho azagira ikicaro i Kigali.

Yashimye ko Modi yazanye n’itsinda ry’abashoramari baza kuganira n’abikorera mu Rwanda ku mikoranire y’ubushabitsi mu nama iri bubahuze none.

Yabwiye kandi uyu muyobozi ko isoko rusange rya Africa rizaha andi mahirwe akomeye ku bucuruzi n’ishoramari hagati y’Ubuhinde na Africa.

Yasoje ashimira Nerandra Modi ku nkunga yazanye kuri gahunda ya Gira Inka bari bujyane gutanga kuri uyu wa kabiri.


Abayobozi bombi baramutsa abaturage ba Rweru baje kubakira


Modi yashimye cyane gahunda ya Gira Inka anifuza kuyitera inkunga


Comments

nkombo 24 July 2018

nibyiza cyane kbx