Print

Jean Pierre Bemba "azasubira muri Kongo mu cyumweru gitaha"

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 24 July 2018 Yasuwe: 511

Jean Pierre Bemba wahoze ari Visi Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, yitezwe gusubira muri iki gihugu mu cyumweru gitaha nyuma yo gukurirwaho umwanzuro w’urukiko wari wamuhamije ibyaha by’intambara.

BBC yatangaje ko Ishyaka rya Bwana Bemba w’imyaka 55 y’amavuko, riratangaza ko azagera muri Kongo ku itariki ya mbere y’ukwezi gutaha kwa munani aje gutanga kandidatire ye mu matora ya perezida ateganyijwe mu kwezi kwa cumi na kabiri uyu mwaka.

Abakandida baziyamamaza muri aya matora bagomba kuba batanze kandidatire zabo bitarenze itariki ya 8 y’ukwezi gutaha kwa munani.

Aya matora yagiye asubikwa igihe kirekire, byitezwe ko azavamo usimbura ku butegesti Perezida Joseph Kabila.

Manda ye ya kabiri ari nayo ya nyuma yarangiye mu mwaka ushize wa 2017.
Ariko kugeza ubu yanze kuva ku butegetsi - ibintu byateje imyigaragambyo yaguyemo ababarirwa mu macumi.

Mu matora ya perezida yabaye mu mwaka wa 2006, Bwana Bemba ni we waguye mu ntege Bwana Kabila.