Print

Lionel Messi ashobora kwerekeza mu ikipe yo mu Butaliyani guhangana na Cristiano Ronaldo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 July 2018 Yasuwe: 2572

Nkuko byatangajwe na Marco Tronchetti Provera umuyobozi wa Pirelli imaze imyaka itera inkunga Inter Milan,yavuze ko bifuza Lionel Messi kugira ngo bahangane na Juventus iherutse gukora agashya igasinyisha Ronaldo.

Tuttosport yavuze ko Inter Milan ishaka Messi

Marco Tronchetti Provera yavuze ko Messi ariwe wabafasha guhangamura Juventus imaze imyaka uarigaruriye Serie A ndetse bagiye kumushakisha cyane.

Mu kiganiro Provera yagiranye n’ikinyamakuru Tuttosport,yavuze ko igihe cyose UEFA itabahanira gutakaza amafaranga menshi batinjije (Financial Fair Play),nta kabuza bazazana iki cyamamare.

Yagize ati “Nizeye ko igihe Financial Fair Play itazampana nzasinyisha umukinnyi w’igihangange ku isi.Messi sinshobora kumwanga.”

Inter izahura n’akazi gakomeye kuko uyu kabuhariwe yongereye amasezerano agoye ku muntu wese washaka kumukura muri FC Barcelona.