Ni ubukwe bwahagurikije imbaga y’abantu baje kwihera ijisho, umukecuru w’imyaka 88 y’amavuko wambaye agatimba akuze. Aba bombi basanzwe bafitanye abana 5.
Ubu bukwe bwa Willy Kinyua na Joyce Nyambura bwabereye mu rusengero rwa Baptist church ruherereye muri Nakuru mu gihugu cya Kenya.
Ikinyamakuru Standard Digital Entertainment, ducyesha iyi nkuru cyanditse ko Willy Kinyua yatangaje ko bitondeye ubukwe bwabo mu mitegurire yabwo ahanini bashingiye ku rukundo bakundanye bombi.
Yagize ati “Nkunda Nyambua ni umugore mwiza cyane, yagiye ankomeza muri byose, ntiyigeze ambeshya na rimwe”
Iyi ni yo modoka yatwaye abageni...Yari yanditseho izina ry’umusaza w’imyaka 98 [Willy ]