Print

Isomere nawe ibaruwa y’urukundo yuzuyemo amarangamutima adasanzwe umusaza w’imyaka 78 yandikiye umukunzi we[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 24 July 2018 Yasuwe: 5195


Umusaza Bob n’umufasha we Gail

Mukundwa Gail,

Mpora ndeba amafoto yo mu binyamakuru bitandukanye nshakisha niba hari cyangwa hazabaho uw’igikundiro nkawe,ibi nabitangiye kuva ku italiki 27 Kamena 1953,kugeza ubu,ariko namaze kubona igisubizo,Ntawe kandi nta nuzabaho iwajye uzigera agira urukundo nku rwawe,kuko mu bukwe bwacu wagaragaraga mu yindi shusho nziza ntigeze mbona mu buzima bwajye kugeza nanubu ntarabonana undi,kandi ikigaragara cy’ukuri nuko na nubu ariko ukiri.

Isabukuru nziza buryohe bw’umutima wajye,wandemeye ibyishimo kandi nanubu nkifite kubera wowe,ndetse wangize n’umugabo w’icyubahiro buri umwe wese atapfa kuba,nakwifuza ko unyemereye twakongera tugasezerana bundi bushya,kandi ndizera ko no mwijuru tuzakomerezayo ubundi buzima jye nawe.

Yari ugukunda by’ukuri kandi uhora akwifuriza n’umunezero w’iteka Bob Phillips.

Ngayo nguko ibaruwa itomaguye y’umusaza Bob yandikiye umufasha we bamaranye imyaka 61 yose babana.