Print

Adimin wa Groupe kuri WhatsApp yakatiwe gufungwa amezi 5

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 24 July 2018 Yasuwe: 6683

Ibinyamakuru byo mu Buhinde biratangaza ko uyu mugabo w’imyaka 21 y’amavuko yashinjwaga gukwirakwiza amagambo ashishikariza abaturage kwigumura ku butegetsi buriho abinyujije mu butumwa bwo kuri WhatsApp.
Ariko ntibizwi neza ubwo butumwa nyirizina ubwo ari bwo.

Polisi ivuga ko uyu mugabo ari we wari ukuriye itsinda ryo ku rubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp, ubwo ikirego cyatangagwa.
Umuryango we wo uvuga ko yabaye ukuriye iryo tsinda ariko bitamuturutseho kuko abari basanzwe ari ba "admin" cyangwa abakuriye iryo tsinda bari bamaze guhunga bakava muri iryo tsinda ryo kuri WhatsApp.

BBC yatangaje ko Uyu munyeshuri Junaid Khan wo mu mujyi wa Talen uri muri leta ya Madhya Pradesh iri hagati mu Buhinde yatawe muri yombi ku itariki 14 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo mu Buhinde aravuga ko ibirego ashinjwa bishingiye ku butumwa bwoherejwe mu itsinda ryo kuri WhatsApp yari arimo, bikamuviramo gushinjwa gushishikariza abaririmo kwigumura ku butegetsi buriho.

BBC yashoboye kugenzura isanga koko Bwana Khan yaramaze amezi atanu mu buroko, nubwo bwose ubutumwa "bugumura" ashinjwa gukwirakwiza butarasobanuka.

Ikinyamakuru The Times of India gitangaza ko umwe mu bandi bari bagize iryo tsinda ryo kuri WhatsApp yahise atangaza ahandi ubwo butumwa bivugwa ko bugumura rubanda. Amakuru aravuga ko na we yatawe muri yombi.
Mu mategeko ahana Ubuhinde bugenderaho ndetse n’agenga ikoranabuhanga, abakuriye amatsinda yo ku mbuga nkoranyambaga bashobora gufungwa kubera gukwirakwiza ubutumwa buharabika imyemerere runaka ishingiye ku idini cyangwa kuri politiki.

Abantu bagera kuri miliyoni 200 bakoresha WhatsApp mu Buhinde buri kwezi. Ubwinshi bw’abayikoresha butuma akenshi baba mu batabwa muri yombi.
Abategetsi baravuga ko izi ngamba ziri mu rwego rwo kuburizamo gushishikariza abantu ibikorwa by’urugomo hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga - ibikobwa byibasiye iki gihugu mu mezi macye ashize.

Abanenga izi ngamba bo bavuga ko ari ibikorwa bikomeje aho polisi ikoresha amategeko ikaniga ubwisanzure mu kugira icyo umuntu atangaza.