Print

Gasabo: Wa mugabo umugore we yagagaye ingingo akamufata nabi yakatiwe gufungwa iminsi 30

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 24 July 2018 Yasuwe: 6271

Nkuko mwabikurikiye mu nkuru zatambutse kuri Tv na Radio1 kuya 26 z’ukwezi gushize kwa gatandatu, aho umUgabo MUNYESHYAKA Jean Damascene yashinjwaga n’abo mu muryango wa TUYISENGE Christine (umugore bashakanye byemewe n’amategeko) kuba yaramukuye mu bitaro akamujyana iwe mu rugo akamukingirana aho atigeze yongera kuvuzwa na rimwe, bikiyongeraho kuba yarahawe amafaranga ahwanye na miriyoni 48 z’amafaranga y’u Rwanda yari agenewe uyu Christine nk’imperekeza mu kazi nyuma y’uko yari yaragizwe ikimuga n’ikinya yatewe n’abaganga, ariko uyu mugabo we akaza guhitamo gushaka umugore wa kabiri babanaga mu nzu uyu mugore we wa mbere yari arwariyemo.

Iki gihano agikatiwe nyuma y’urubanza rwabaye kuwa kane w’icyumweru gishize aho ubushinjacyaha bwamusabiye iki gifungo kugira ngo bukusanye ibindi bimenyetso ku byaha bumurega, birimo icyo kwanga kwita ku mwana cyangwa undi muntu ukwiye kwitaho, guhoza ku nkeke uwo bashakanye, gukoresha umutungo w’umuryango mu buryo butumvikanyweho n’abashakanye n’ubuharike.

Ibi byaha byose uyu mugabo yarabihakanye avuga ko uretse kuba aregwa n’utagakwiye kuba amurega, we ataniyumvisha uburyo yakoze ibishoboka byose ngo arwaze anavuze umugore we kugeza ubwo umutungo ubaye nk’umushiraho aho gufashwa n’abo mu muryango w’umugore ahubwo bakaba bamushinja kutita ku wo bashakanye. Uyu Munyeshyaka Jean Damascene yasabye urukiko kumurekura kuko afunzwe bitemewe n’amategeko, cyane ko yahamyaga ko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bufite bimuhamya icyaha ko bityo nta mpamvu yo gufungwa azira akarengane.

Nyuma yo gukatirwa iki gihano yibukijwe ko afite iminsi itanu yo kujuririra iki cyemezo cy’urukiko mu gihe yaba atanyuzwe n’imyanzuro y’urubanza.


Comments

gasigwa erneste 25 July 2018

nukuri ubucamanza bushishoze bumukatire ikimukuiye kuko uriya sumugabo yakoze ibitabaho kuko haburaga gatoya ngo amuice,biriya nibyo bita iyica rubozo ,murebe ukuntu uriya mudamu yatangiye kugarura umubiri nyuma yaho aviriyeyo,gusa nanone ndanenga umuryango We cy abaturanyi nabandi babibonye impanvu batabivuze mbere hagashira igihe kingana kuriya.