Print

Seleman wamamaye nka Papa Shaffy muri filime nyarwanda ararembye bikomeye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 25 July 2018 Yasuwe: 3162

Umukinnyi wa Filime nyarwanda ariwe D’amour Selemani wamamaye nka Papa Shaffy muri cinema nyarwanda , kuri ubu aratabarizwa kugirango ajye kuvuzwa mu gihugu cy’ubuhinde ndetse n’umugiraneza wamuha impyiko.

Mu mpera z’icyumeru gishize nibwo D’amour yikubise hasi atakaza ubwenge bahita bamujyana mu bitaro basanga impyiko ze zarangiritse.

Abaganga ba CHUK bamubwiye ko ikibazo cye gikomeye bisaba ko ajyanwa kuvurirwa mu Buhinde bakamuhindurira impyiko, icyo ibi bitaro bimukorera nukumucisha mu cyuma kiyungurura amaraso kandi nabyo bikaba bihenze dore ko gucamo rimwe yishyura 250,000Frw kandi akaba asabwa gucamo byibura kabiri mu cyumweru.

Abo mu muryango wa D’amour bakaba basaba umuntu wese ufite umutima utabara kubafasha uko ashoboye bakaramira ubuzima bw’iki cyamamare.

Kuri ubu harasabwa miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda kugirango babashe kumujyana mu Buhinde ndetse bakanasaba umugira neza wakwemera kumuha impyiko.