Print

Martial yakoze igikorwa cyeretse abakunzi ba ruhago ko atacyifuza gukinira Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 July 2018 Yasuwe: 2329

Biravugwa ko umubano wa Mourinho na Martial umeze nabi aho uyu mutoza ashinja Martial umusaruro mubi ndetse atakunze imyitwarire ye mu mwaka w’imikino ushize, bishobora gutuma amurekura haramutse habonetse ikipe itanga amafaranga menshi.

Martial yatangaje ko yifuza kuva muri Manchester United akerekeza mu ikipe imuha umwanya uhagije wo gukina cyane ko ari umwe mu bakinnyi bazwiho impano itangaje.

Martial na Melanie Da Cruz baritegura umwana w’umuhungu byatumye asiga bagenzi be bari kumwe mu mwiherero muri USA, ajya kwirebera uyu mukunzi we ugiye kumubyarira umwana w’umuhungu.

Uyu ni umwana wa 2 Martial agiye kubyara kuko afite umwana w’umukobwa yabyaranye n’uwahoze ari umukunzi we Samantha Jacquelinet.