Print

Gakenke: Umugore arashinja umugabo we guhimba imyanzuro y’ urubanza

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 25 July 2018 Yasuwe: 1721

NDABAKUNZE yabwiye umuryango we ko hari mugenzi we yamujyanwe mu rukiko we wamuregaga ubwambuzi ku mwenda w’amafaranga ibihumbi magana cyenda (900.000Frw), bituma hagurishwa isambu yabo mu cyamunara ngo hishyurwe uwo mwenda.

Hadaciye kabiri kandi wa mugabo nanone yongera kurega umugabo we ku wundi mwenda ngo wa miliyoni ebyiri n’igice (2.500.000Frw), uyu nawo umugabo we awemera nta mpaka gusa avuga ko nta bundi bwishyu yabona uretse kugurisha mu cyamunara imitungo ye, ibi bituma hongera kugurishwa indi sambu, ari nacyo ngo cyatangiye gutera amakenga abo mu muryango bibaza ubunini bw’imyenda bakomeza kwishyura kandi nta gikorwa kigaragara ayo mafaranga yaba yarakoze.

NIMUKUZE Laurence avuga ko aribwo bahise bagira amakenga bakifuza kumenya neza iby’izo manza dore ko ngo urwa kabiri rwo rwa miliyoni ebyiri n’igice batari baranamenye igihe rwabereye, ibi byatumye bajya mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza gusaba inyandiko igaragaza uko NDABAKUNZE Frederic yaburanye, gusa ngo ubwo berekanaga inomero y’urubanza igaragara ku cyemezo kibatereza cyamunara, urukiko rwababwiye ko urwo rubanza ntarwo bigeze baburanisha; aha ngo akaba ari naho bahera bakeka ko urwo rubanza rwabatereje cyamunara rushobora kuba ari uruhimbano nk’uko NIMUKUZE Laurence yabibwiye TV/Radio1.

NDABAKUNZE Frederic ushinjwa n’uwo bashakanye ndetse n’abana be akagambane mu guteza cyamunara imirima yabo abinyujije mu guhimba imanza zitabayeho avuga ko bakwiriye kubibaza urukiko rwababuranishije.

Yagize ati "Bashobora kujya kubaza urukiko rwaruciye, basanga ari uruhimbano ubwo bagaya ubutabera cyangwa basanga rwaraciriwe mu rubingo ibyo byafatwa nk’ impapuro mpimbano"

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Rusasa RUHASHYA Charles avuga ko bakiriye iki kibazo ariko badashobora kugira icyo bugikoraho kuko icyemezo cy’urukiko gikurwaho n’urukiko.

RUHASHYA agira inama NIMUKUZE Laurence ko ibyo bimenyetso ashingiraho avuga ko urubanza rwabatereje cyamunara ari uruhimbano yabishyikiriza ubutabera bukaba aribwo bubicukumbura.

Uyu muyobozi kandi avuga ko ahanini intandaro y’ikibazo cy’uyu muryango ari uko ubwo bahinduraga uburyo bw’isezerana bakava mu ivangamutungo rusange bagasezerana ivanguramutungo risesuye mu 2014. Ngo hari amasambu batagabanye kuko umugore avuga ko yari yaratawe n’umugabo yari yarayahayeho abana iminani, nyamara bigakorerwa mu miryango gusa, bajya mu mategeko abana bakabura gihamya ko ari ayabo bikarangira nayo umugabo ayikubiye, ibi byose uyu muyobozi akabagira inama yo kongera kugana inkiko bitwaje ibimenyetso bishya.

Uyu mugabo iyi nzu ayibamo wenyine abana n’ umugore yayibirukanyemo


Comments

25 July 2018

ariko nukuri inzego zubutabera zabonye iyo dossier kuki zitahise zifasha uwo mumama ngo zihite zikurikirana icyo kibazo ,kuko uwo ex wumurenge kumubuira kujurira bizamufata umwanya munini PE ,inzego zitandukanye sa leta nimufashe uwomumama abone ubutabera atagombye gusiragira ajya kujurira