Print

Umugore w’imyaka 33 yatewe inda n’umwana w’imyaka 16 y’amavuko [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 26 July 2018 Yasuwe: 8454

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwijwe amafoto agaragaza umugore w’imyaka 33 ndetse n’umwana w’imyaka 16 bagiye kwinezaza nyuma yuko habura igihe gito ngo uyu mugore yibaruke imfura yabo.

Bamwe mu babonye aya mafoto bavuze ko ibyo uyu mugore yakoze ataribyo kuko uriya mwana agereranwa nk’uwafashwe ku ngufu nuyu mugore bitewe n’imyaka yabo , mu gihe abandi babona uyu mwana yarenganye .

Mu mafoto bashyize hanze agaragaza umubano bafitanye , benshi batunguwe no kubona uyu musore ari gusomana n’uyu mwana abyaye mu buryo budasanzwe ndetse n’indi imwe bagiye koga kuri Pisine ahantu hatamenyekanye.

Usibye kuba aya mafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga , ntiharamenyekanye aho aba bombi bakomoka ndetse n’igihe bazibarukira imfura yabo.