Print

Umugabo yakase imyanya y’ibanga umugore we bari bamaranye amezi 8

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 July 2018 Yasuwe: 1666

Uyu mugore w’imyaka 29 yahuye n’uruva gusenya ubwo yakatwaga imyanya y’ibanga n’umugabo we nijoro byatumye ajyanwa kwa muganga igitaraganya ndetse kuri ubu ba muganga bahangayikishijwe n’ubuzima bwe kuko yageze kwa muganga yavuye amaraso menshi.

Iki cyuma nicyo cyuma uyu mugabo yakoresheje akata umugore we

Uyu mugore yabwiye abanyamakuru ko mu ijoro ryakeye aribwo uyu mugabo yamufashe amukata imyanya ye y’ibanga.

Uyu mugabo n’umugabo batuye mu gace kitwa Kianugu mu ntara ya Kirinyaga bari bamaze amezi 8 gusa bashyingiranywe none birangiye umwe akase imyanya y’ibanga y’undi.

Umuganga uri kwita kuri uyu mugore yavuze ko uyu mugore amerewe nabi ndetse ubuzima bwe buri habi kuko yatakaje amaraso menshi nyuma y’aho uyu mugabo we utavuzwe amazina amukase.

Naftali Murimi umuturanyi w’uyu muryango yavuze ko yumvise barwana nijoro batabaye basanga uyu mugore afite ibikomere byinshi.

Yagize ati “Numvise barwana intambara ikomeye nijoro,nibwo twahageze dusanga umugore afite ibikomere byinshi kandi biteye ubwoba.

Uyu mugabo akimara gukata umugore we yahise acika ndetse kuri ubu ari guhigwa bukware na polisi kugira ngo akanirwe urumukwiriye.