Print

Umuhanzi Alikiba yasinyiye gukinira ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Tanzania

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 July 2018 Yasuwe: 2661

Uyu muhanzi uri mu bakomeye mu njyana ya Bongo Flava yamaze kwitemeza kubangikanya umuziki na ruhago ndetse agiye gutangira gukinira iyi kipe yo muri Tanzania nkuko ku rubuga rwa Instagram rw’iyi kipe babitangaje.

Itangazo rya Coastal kuri Instagram

Uyu muhanzi w’imyaka 31 ntaragira icyo avuga kuri ubu butumwa bwamwifurije ikaze muri iyi kipe ya Coastal Union FC,gusa byari bimaze iminsi bivugwa ko ashaka gukina ruhago.

Ali Kiba yakinnye igihe kirekire mu makipe atarabigize umwuga ndetse azwi cyane nk’umufana wa Young Africans ifite abafana benshi muri Tanzania.

Ali Kiba azwi mu ndirimbo nyinshi zitandukanye nka Mwana, Aje, Usiniseme, Dushelele na Cinderella.