Print

Amadiredi y’umugabo uri kwiyamamariza kuba Perezida wa Zimbabwe yatangaje benshi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 27 July 2018 Yasuwe: 1435

Bryn Mteki ni umukandida wigenga mu matora y’umukuru w’igihugu muri Zimbabwe, uyu mugabo w’imyaka 43 y’amavuko asanzwe ari umuririmbyi ndetse akaba n’umushabitsi mubijyanye n’ubucuruzi, ntabwo azwi cyane muri politike ya Zimbabwe, gusa avuga ko yifitiye icyizere ijana ku ijana ko azayobora abaturage ba Zimbabwe ndetse ngo yamaze no gutegura inama mbwirwaruhame azageza kubaturage b’iki gihugu ubwo azaba amaze gutorwa.

Uyu mugabo udasanzwe ndetse ukunze gutungura benshi kubera imisatsi afite ku mutwe we, ku bwe ngo yiteguye kwicara mu ngoro y’umukuru w’igihugu, aho kuri ubu arimo gutegura indirimbo y’intsinzi azakorana n’umuhanzi Koffi Olomide wo mu gihugu cya Congo.

Ubusanzwe Bryn Mteki aririmba umuziki uri munjyana ya reggea akavangamo n’injyana gakondo yo mugihugu akomokamo

Amatora yo muri Zimbabwe ateganyijwe taliki ya 30 Nyakanga 2018, aho abaturage biteguye gutora Perezida wa Kabiri uzabayobora mu mateka y’iki gihugu, nyuma ya Robert Mugabe wavanyweho n’igisirikari cya Zimbabwe.

Abakandida bari gutana bagera kuri 23 barimo abagore 4 bose bafite ubwisanzure bungana, bitandukanye cyane n’igihe habaga amatora, Robert Mugabe akiyobora iki gihugu.

Abahabwa mahirwe menshi cyane yo kuba bayobora Zimbabwe uza imbere ni Emerson Mnagangwa uhagarariye ishyaka riri kubutegetsi ZANU PF, akaba ari nawe Perezida w’inziba cyuho iriho. Umukurikira ni Nelson Chemisa watanzwe n’ishyaka MDC ritavugarumwe n’ubutegetsi, rikaba ishyaka rya nyakwigendera Morgan Tsvangarai.