Print

Umurinzi wa Davido yakubise umunyamakuru arapfa

Yanditwe na: Muhire Jason 27 July 2018 Yasuwe: 1258

Kuri uyu wa Kane taliki ya 26 Nyakanga 2018 , ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amakuru atandukanye agaragaza amashusho yuyu musore ukora kuri Nostory Tv aryamye hasi ubona ko atamerewe neza , nyuma yuko akubiswe n’umurinzi wa Davido ndetse akamena na Camera afatisha amashusho ubwo bari bagiye gushyigikira mugenzi wabo Mayorkun mu gitaramo yari yakoze ku cyumweru.

Umwe mu batanga buhamya bari aho ibyo byabereye yavuze ko uyu munyamakuru ubwo yageragezaga kujya gufata amashusho ku rubyiniro yasagariwe n’umurinzi wa Davido amubuza kuyafata undi mu gihe yakomezaga guhatiriza byarangiye amukubise ndetse amusiga ari intere aryamye hasi , bamwe mu bari aho nibo bamujyanye kwa muganga .

Kugera magingo aya Police iracyakurikirana ibyiki kibazo , mu gihe uyu murinzi ahamwe niki cyaha cyo gukubita ndetse no gukomeretsa umuntu yahanishwa gufungwa ndetse akazatanga n’akayabo k’amafaranga azahabwa uyu mugabo.