Icyo gikoko gifite umurizo n’ umubiri usa n’ uwu muntu. Ngo ubwa mbere ishyano nk’ iryo ribaye muri ako gace ka mbere mu kugira amatungo menshi yiganjemo ingurube.
Abaturanyi ba nyir’ iyi ngurube bavuga ko azwiho kuba agirana agakungu nayo dore ko ngo bigeze no kumufata arimo kuyisoma, bamubaza ibyo arimo akora akavuga ko arimo kumva niba umunwa wayo unuka.
Iyi ngurube imaze kubwagura iki gikoko nyirayo yatawe muri yombi na polisi, yemera ko yari amaze imyaka 10 asambana n’ ingurube ariko ngo ntabwo yari aziko ashobora kuyimya ikabwegeka.
Africa24 dukesha iyi nkuru yatangaje ko uyu mworozi yavuze ko yasomye igitabo agasanga kivuga ko iyo umworozi araranye n’ ingurube zibyibuha zikanatanga umusaruro mwinshi. Kuva yasoma icyo gitabo yahise atangira kujya ararana n’ ingurube ze ariko ngo kuva ubwo abona umusaruro we wariyongereye.
Mu bihugu bimwe na bimwe gusambanya itungo ni icyaha gihanwa n’ amategeko. Mu minsi ishize mu Bufaransa hari umugabo wakatiwe gufungwa imyaka ibiri azira iki cyaha.