Print

Ikibazo cy’abatuye I Runyombyi kizacyemurwa mu murongo Perezida yagihaye - Meya Habitegeko

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 27 July 2018 Yasuwe: 1444

Nyuma y’aho hari abaturage bo mu kagali ka Runyombyi mu murenge wa Busanze banze kwimuka ku musozi bimurwagaho n’uwabatsinze mu manza avuga ko akomoka ku mutware wahayoboye ,kuri ubu buyobozi bw’akarere buravuga ko hatangiye inzira yo gusubirishamo urubanza,kandi bikananyura no mu nzira umukuru w’igihugu yatanze kuri iki kibazo.

Aba baturage banze kuva aha mu isambu bavuga ko ari gakondo yabo bimurwamo n’uwayitsindiye uvuga ko nawe akomoka ku mutware wayoboye, nk’uko byakomeje kugarukwaho mu nkuru zanyuze kuri Tv na Radio 1.Na nyuma y’aho ikibazo nk’iki kibajijwe umukuru w’igihugu mu mwiherero w’abayobozi muri Werurwe 2018 ,icyo gihe avugako gikwiye guhabwa umurongo,ariko bidakwiye ko umuntu umwe yimura abatuye umusozi yitwaje ko akomoka ku bahoze bahatuye mbere, asaba ko bigomba guhagarara kuko ari nko gutera igihugu akajagari.

Bitewe n’uko akarere ka Nyaruguru kari karabwiye aba baturage ko ibyangombwa byabo byateshejwe agaciro ko ubu ibyemewe ari iby’uwabatsinze nubwo banze kugenda,aba baturage nyuma y’ijambo ry’umukuru w’igihugu baramushimiye,ariko bakifuza guhabwa ibyangombwa by’ubu butaka batuyeho.

Kuri iki kibazo ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ari ikibazo kibangamye,kuko icyemezo cy’inkiko ari itegeko, ariko ubu hakurikiyeho inzira zo gusubirishamo urubanza, kandi ngo bikananyura mu nzira umukuru w’igihugu yatanze ku bibazo nk’ibi,nkuko byemejwe na Hagitegeko Francois ubwo yari mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru.

Cyakora imbogamizi isigaye ngo ni uko hari bamwe muri aba baturage banze gusinya ku mpapuro zo gusubirishamo urubanza ibyo bari gusabwa n’inzego zinyuranye z’ubuyobozi , ubuyobozi bukavuga ko buzakomeza kubigisha kugira ngo bahabwe ubutabera nyabwo,aho gukomeza baziko bicaye mu byabo nyamara icyemezo kikivuga ko batsinzwe,ngo ariyo mpamvu bakagombye kwemera gusinya bagasubirishamo urubanza.


Comments

HITAYEZU 9 September 2018

Abantu Barahunze. bambuwe ibyabo batwikirwa n’amazu yabo aho baziye ngo nibashake aho kuba.!! kandi aho bari batuye bahazi!!!!!!!!!


ruti 30 July 2018

None se mayor nuriya ufite amatama meza aratinya ko bayakubitamo inshyi disi ma chuchu


Claude 28 July 2018

ni byiza ko aba baturage basubizwa uburenganzira babo hakurikijwe umuryango watanzwe na Nyakubahwa prezida wacu inararibonye
Ireba kure.. ahubwo umuntu yakwibaza niba umuntu ukijyana imanza nkizi murukiko ashaka Kwizera abantu nabqcamanza bakomeza kuziburanisha
niba batarumvise ibyo prezida yavuze.

Urugero ni nkurubanza ruri murukiko rwisubuye rwa Huye, aho baturage Bo mu kagari ka sovu barenga 50 bari kuzutaguzwa ngo aho batuye
hari murwurI rwuwtwa Byandagara none ngo bavemo hahabwe Umwuzukuru we kandi Leta yaramuhaye aho gutura. aha aah .nyumvira nawe


higiro 27 July 2018

Plz plz plz. Mureke kubangamira ubutabera. Koko Mayor, wegereye uwo muntu watsinzevmukaganira nta gisubizo cyaboneka?
Ubwo koko ntushaka kubeshyera PK? Yasabye ko urubanza ruhinduka?
Oya rwose ndumva le garant de la justice atariwe wayibangamira