Print

Zari watumiwe muri Uganda yasabye uburinzi buhambaye naho kurara hacungiwe umutekano udasanzwe[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 28 July 2018 Yasuwe: 1577

Zari yatumiwe na Bryan White mubikorwa birugutegurwa n’uyu mugabo abinyujije mu muryango ufasha yashinze yise Bryan White Foundation, ufasha abatishoboye.

Bryan watumiye Zari muri Uganda mu gikorwa cyo gufasha abatishoboye

Muri uru rugendo, Bryan na Zari bazerekeza mugace ka Arua ho muri Uganda, aho bazaba bagiye gutanga imfashanyo kubagore n’abakobwa batuye muri aka gace bagamije kubaremamo icyizere cy’ejo hazaza.

Zari utegerejwe muri Uganda yasabye uburinzi buhambaye ndetse asaba uyu mukire ko yazamuraza muri Hotel zihenze kandi zicungiwe umutekano bihagije mu mujyi wa Kampala.

Uyu mugore wahoze abana na Diamond ndetse banabyaranye abana babiri, kuri ubu aba muri Afurika y’epfo hamwe n’urubyaro rwe, Nkuko tubikesha ikinyamakuru Ugbliz, ngo Zari yasabye ko umutekano we wakwitabwaho cyane ubwo azaba ari muri iki gihugu kuko akekako hari abashobora kuba bamugirira nabi.

Uyu mugabo Bryan watumiye Zari nawe ngo yemeye ko icyo Zari yifuza cyose bazakimukorera kugirango akazi kamuzanye kazakorwe neza nkuko abyifuza.