Print

Chelsea FC yatangaje amananiza igiye gushyira kuri Real Madrid ngo itabatwara Hazard

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 July 2018 Yasuwe: 1178

Chelsea yavuze ko Eden Hazard ahenze kurusha Neymar ndetse niba Real Madrid imushaka,igomba gutanga akayabo ka miliyoni 200 z’amapawundi kugira ngo ibone uyu mubiligi uhagaze neza.

Hazard niwe uyobora umupira wa Chelsea FC

Hzard umaze imyaka 6 akinira Chelsea aherutse guca igikuba ubwo yatangazaga ko nta mukinnyi n’umwe ku isi uba utifuza kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid ndetse yifuza kwerekeza muri iyi kipe iherutse gutwara UEFA Champions League inshuro 3 yikurikiranya.

Umutoza mushya wa Chelsea FC Maurizio Sarri yatangaje ko yifuza kugirana ibiganiro na Hazard ndetse yiteguye kumugira kapiteni mushya wa Chelsea agasimbura Garry Cahill utakibona umwanya uhoraho wo kubanza mu kibuga.

Hazard usigaranye amasezerano y’imyaka 2 muri Chelsea,aherutse kwanga kongera amasezerano yamwongereraga umushahara we ukagera ku bihumbi 300 by’amapawundi ku Cyumweru.

Real Madrid yamaze kumvikana na Thibaut Courtoiswari usanzwe arindira Chelsea FC ndetse mu minsi mike bizatangazwa ku mugaragaro.