Print

Umuherwe wo muri Uganda yasohowe ku Ngoro ya Museveni kubera imyambarire ye

Yanditwe na: Muhire Jason 28 July 2018 Yasuwe: 3365

Ibi ngo bikaba byarabaye mu cyumweru gishize ubwo abashinzwe umutekano basohoraga nabi uyu musore Brian Kirumira uzwi nka Brian White mu ngoro ya perezida Museveni I Entebbe aho yagombaga kugirana nawe ibiganiro.

Amakuru aturuka muri perezidansi ya Uganda agera ku rubuga Spyreports dukesha iyi nkuru, aravuga ko Brian White yari ari kumwe n’ibindi byamamare ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’abaririmbyi bari bagiye guhura na perezida Museveni.

Perezida Museveni akaba aherutse no guhura n’abahanzi nka bebe Cool na Catherine Kusasira, mu gihe Brian White yananiwe kubona amahirwe yo guhura n’umukuru w’igihugu.

Bikaba bivugwa ko ikibazo Bebe Cool yari afite cyari ikirebana n’igitaramo cy’imbaturamugabo yise Golden Heart Concert ateganya gukorera Kololo kuwa 03 Kanama, aboneraho kwifotozanya na perezida Museveni ndetse amutumira muri iki gitaramo ndetse Museveni yemera kuzacyitabira.

Amakuru ava muri perezidansi rero akaba akomeza avuga ko Umwanya perezida Museveni yateganyaga guha Brian White wari wagiyemo Umucamanza Mukuru Bart Katureebe wagombaga kubonana n’umukuru w’igihugu byihutirwa.

Bikaba bivugwa ko uyu mucamanza mukuru, Katureebe yinjiye mu biro bya Museveni ndetse ngo akaba ari we umubuza kubonana n’uwo yise umucuruzi w’ibiyobyabwenge, Brian White.

Brian White icyo gihe ngo akaba yari yambaye mu buryo tattoos ziri ku mubiri we zagaragaraga bikarakaza Umucamanza mukuru Bart Katureebe bigatuma abashinzwe umutekano wa Museveni bamusohora ku ngufu muri perezidansi adahawe umwanya wo kuvugana na perezida.
Brian White ngo akaba yaragiriwe inama yo kwishyira ku murongo agahindura imyambarire ye, mu gihe bivugwa ko yari yishyuye akayabo k’amadolari 30,000 ngo ashyirwe ku rutonde rw’abantu bagombaga gusura perezida Museveni.

Ubusanzwe ngo perezida Museveni ni umwe mu bayobozi ba Uganda witabira gacye gashoboka ibitaramo, none ngo kuba yaremeje ko azitabira iki gitaramo cya Bebe Cool muri Kololo bisobanuye ko umutekano nawo uzaba wakajijwe bikomeye.