Print

Bellange wabaye Miss INILAK yambikanye impeta na mukuru wa buravani [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 28 July 2018 Yasuwe: 2880

Kuwa Gatanu tariki ya 27 Nyakanga 2018.Nibwo Nyampinga wa INILAK ariwe Bellange yambikanye impeta n’umukunzi we Ghislain bamaze igihe kinini bakundana. Uyu musore ugiye kurongora Miss Muhikira Irene, ni umuvandimwe wa Yvan Buravan ariko we asanzwe aba muri Angola.

Ubusanzwe Miss Muhikira Irene, yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza ya INILAK[Independent Institute of Lay Adventists of Kigali] ku wa 25 Nzeri 2011, kuva icyo gihe kugeza ubu nta wundi mukobwa uramusimbura.

Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana, nyuma y’uko hari hashize iminsi mike bakoze umuhango wo gusaba no gukwa wabaye tariki ya 14 Nyakanga 2018. Burabyo amaze kwemererwa umugeni, yahise ajya gusezerana na we mu buryo bwemewe n’amategeko.

Miss Muhikira Irene amaze guhana isezerano n’umugabo we Burabyo Ghislain, bagiye kwishimana n’inshuti mu birori byakomereje mu busitani bwa Rebero Heaven ku Kicukiro.

Miss Irene Bellange Muhikira ni umukirisito mu Itorero Assemblies of God mu Gatsata ndetse ni umwe mu bakuriye itsinda Pillar Worship Team rishinzwe gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana, akaba ari umurimo yakomeje gukora cyane na nyuma yo kwambikwa ikamba.
REBA AMAFOTO: