Print

As Kigali igiye kwirukana abakinnyi 12 biganjemo abayihenze umwaka ushize ntibatange umusaruro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 July 2018 Yasuwe: 2301

AS Kigali yakoresheje ingengo y’imari ya miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka w’imikino ushize, ntiyabashije kwegukana igikombe na kimwe mu bihatanirwa mu Rwanda gusa yabaye iya kabiri muri shampiyona inyuma ya APR FC,bitashimishije ubuyobozi bwayo none bwafashe umwanzuro wo gukubura abakinnyi 12 bose.

Mu kiganiro IGIHE dukesha iyi nkuru yagiranye na Visi Perezida wa AS Kigali Havuguziga Charles, yavuze ko mu nama bakoze yiga ku buryo umwaka ushize wagenze, basanze harabayeho gutera imbere kuko yashoboye kubona umwanya wa kabiri bitandukanye n’uwa kane yari yasojeho mu 2016-2017, bituma n’umutoza Eric Nshimiyimana ashobora guhabwa andi mahirwe.

Yagize ati “Umwaka ushize hari habayeho gutera imbere bigaragara ku buryo n’umutoza twumva twamuha undi mwaka. Kugeza ubu icyo twamusabye ni uko aduha abakinnyi yifuza ko twamuzanira ndetse n’abo twarekura batatanze umusaruro.Ibyo twaganiriye ni uko yaduha igikombe umwaka utaha ubundi tugasohokera igihugu. Yaduhaye amazina y’abakinnyi 12 batatanze umusaruro tuzarekura bakajya gushakira ahandi, tukaba twifuza ko twakongeramo abandi nkabo baza kudufasha kugera ku ntego zacu.”

AS Kigali yamaze gusinyisha rutahizamu Elias Maguri ukomoka muri Tanzania amasezerano y’imyaka ibiri akubutse muri Oman ndetse biravugwa ko igiye gusinyisha Kwizera Pierrot na Manishimwe Djabel ba Rayon Sports.