Print

Ba witegura izi ngaruka niba uziko ukunda gusomana no gukora imibonano mpuzabitsina

Yanditwe na: Martin Munezero 29 July 2018 Yasuwe: 9441

Izi ni zimwe mu ngaruka zo gukora imibonano mpuzabitsina cyane no gusomana.

Gutakaza amazi y’ingenzi mu mubiri wawe.

Abahanga bemeza ko gukora imibonano mpuzabitsina cyane ( nko hagati y’inshuro 5 na 10) bitera gutakaza amazi afitiye akamaro umubiri bikaba byagutera ingaruka zo guhinduka kw’ibara ry’uruhu rwawe abahanga bemeza ko ibi byakubaho cyane niba ukora imibonano mpuzabitsina wanyweye inzoga nyinshi.

Byangiza urwungano rw’inkari

Niba ukunda gukora kenshi imibonano mpuza bitsina cyane bizakugiraho ingaruka waba uri umugabo cyangwa uri umugore harimo nko kugabanuka kw’ingano nyayo y’inkari wakabaye usohora mu mubiri. Uko zigenda zisigara mu mubiri kandi zakabaye zasohotse bitera kwangirika kw’impyiko,ibi ushobora kubyirinda unywa amazi menshi kandi ukabanza kwiherera mbere yuko utera akabariro.

Ntabwo wongera kugira ibyishimo byo hejuru ku kigero cya nyacyo

Ni ibintu bigoranye cyane ko umugabo yakongera kugira ibyishimo byo ku rwego rwo hejuru(Kuryoherwa) ku kigero nk’ icyambere yuko akora imibonano mpuzabitsina cyane, gusa ibi n’ibya igihe gito, Ibi biterwa nuko wananiwe cyane mu gihe gusohora

Ushobora kumva ko ibi bitangaje, abahanga bemeza ko gutera akabariro bishobora kugutera ubumuga bwo kutabona. Iibi bishobora kuba iyo imiyoboro y’amaraso yo mu maso yava mu mwanya wayo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Gusa ibi ntibiteye ubwoba cyane kuko nubwo byaba byose biravurwa bigakira.