Print

MINISANTE yasubije mu kazi umuforomo wahaye umurwaza amaraso ngo age kuyipimishiriza I Kigali

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 29 July 2018 Yasuwe: 4889

Tariki ku wa 11 Nyakanga 2018, nibwo umuforomo witwa Uwizeye Claudien, yafashe amaraso y’umubyeyi wari umaze kubyara umwana badahuje amaraso, ahaya umurwaza ngo ajya kuyapimisha i Kigali kugira ngo ahabwe umuti uzamufasha kujya abyara abana bahuje amaraso.

Uyu muforomo ntiyakurikije amabwiriza yo gutwara amaraso ku kigo cyiyapima i Kigali, aho ibitaro ubwabyo bisaba umurwayi 9000 by’amafaranga y’u Rwanda, bikayamujyanira hanyuma bikamuzanira iyo miti.

Ibi nibyo byari byatumye Minisiteri y’ ubuzima ihagarika uyu muforomo. Mu ibaruwa yo ku wa 25 Nyakanga isubiza mu kazi uyu muforomo Minisiteri y’ ubuzima ivuga ko yanyunzwe n’ ibisobanuro yatanze ndetse ngo n’ iperereza ryakozwe rikaba ryarasanze atarakosheje.

Ikigo gipima amaraso kiri i Kigali hafi y’ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Iyi myitwarire yanenzwe cyane na benshi bibaza niba ibitaro byabuze uko bifasha uyu murwayi. Gusa amaze guhagarikwa ku kazi itangazamakuru ryarahagurutse rivuga ko uyu muforomo yarenganyijwe kuko atariwe wa mbere uhaye umurwaza amaraso age kuyapimisha uretse ko ariwe ufashwe biturutse ku kuba uwo yahaye amaraso ayo maraso atari azi aho icyo kigo gikorerwa yajirajira itangazamakuru rikamubona.

Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa 13 Nyakanga 2018, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze, Dr Patrick Ndimubanzi, yavuze ko ahagaritse by’agateganyo uyu muforomo nyuma yo kumenya amakosa ye.

Minisitiri Ndimubanzi yavuze ko ‘ashingiye ku Iteka rya Perezida No 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba leta bakoze amakosa cyane cyane mu ngingo ya 23 y’iri tegeko, ahagaritse uyu muforomo by’agateganyo mu kazi, mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse kuri aya makosa’.
Umuyobozi w’ibi bitaro, Twizeyimana Jean de Dieu yasobanuye ko ubusanzwe serivisi ya Laboratwari ari yo ijyana amaraso kuyapimisha kuko ari na yo iba yayapimye mbere igasanga bikenewe.


Comments

vava 29 July 2018

Mwiriwe neza!nibyiza ko bakoze iperereza ryimbitse uwo muforomo akaba yasubijwe mukazi.ariko ntabwo uwo muti bahereza umubyeyi wabyaye umwana badahuje rhesus aruwo kumufasha kuzabyara umwana bahuje amaraso nuwo kurinda ibibazo bishobora kuva kuzindi nda yazatwita.