Print

Juventus yifuza kwisubiza Paul Pogba igiye kurekura abakinnyi bakomeye kugira ngo imugure

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 July 2018 Yasuwe: 1854

Kubera ko Manchester United itifuza kurekura uyu Mufaransa,Juventus irashaka kuyiha akayabo ka miliyoni 140 z’amapawundi cyane ko umubano we na Mourinho utabaye mwiza mu mwaka w’imikino ushize.

Pjanic na Huguan bagiye kurekurwa na Juventus

Manchester United irifuza kugura abakinnyi bakomeye ndetse ibinyamakuru by’I Burayi byavuze ko Juventus itanze amafaranga afatika baganira ikegukana Pogba witwaye neza mu gikombe cy’isi giheruka kubera mu Burusiya.

Umubano wa Mourinho na Pogba ni kimwe mu byibanzweho muri shampiyona yashize aho yamwicaze kandi yaramuguze akayabo ka miliyoni 89 z’amapawundi amusimbuza umwana muto Scott McTominay wari ukizamuka.

Umutoza Allegri wa Juventus arifuza ko Pogba akorana na Ronaldo bakamufasha kwegukana UEFA Champions League akarekura Miralem Pjanic wifuzwa na Manchester City ku kayabo ka miliyoni 90,Rugani na Huguain barashakwa na Chelsea ku kayabo ka miliyoni 95 z’amapawundi byatuma amafaranga yo kugura uyu mufaransa aboneka.

Daniele Rugani arifuzwa na Chelsea

Paul Pogba yibereye mu biruhuko muri USA mu mujyi wa Los Angeles nyuma yo gufasha Ubufaransa kwegukana igikombe cy’isi.