Print

Urukiko rwo mu Misiri yakatiye igihano cy’ urupfu abantu 75

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 29 July 2018 Yasuwe: 636

Abakatiwe iki gihano cy’ urupfu barimo abahoze ari abayobozi b’ umuryango Muslim Brotherhood. Muri rusange abakatiwe barenga 700.

Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International ryavuze ko urwo rubanza rudakurikije amategeko kandi ko rutagendeye ku itegeko nshinga.
Urubanza rwabo ubu rugiye gushyikirizwa Grand Mufti, niwe uzemeza niba icyo gihano cy’ urupfu gikwiye.

Nubwo amategeko ya Misiri ateganya ko umuyobozi mukuru w’ idini ya Islam ariwe wemeza igihano cy’ urupfu cyangwa akacyanga rimwe na rimwe hari ubwo gishyirwa mu bikorwa atabajijwe.

Intandaro y’ imvururu zo muri Kanama 2013, ni uko Perezida wari watowe n’ abaturage yahigitswe ku butegetsi abaturage bakirara mu mihanda bigaragambya. Iyi myigaragambyo yaguyemo abapolisi barenga 20

Muri iyo myigaragambyo umunyamakuru Shawkan wahawe igihembo cya Mahmoud Abou Zeid nawe ari mubatawe muri yombi.

Uyu munyamakuru yafashwe arimo gufata amafoto y’abantu barimo gushwiragizwa muri iyo myigaragambyo. Yahise afungwa kuva icyo gihe akaba akurikiranyweho ibyaha bitandukanye.

Mu itangazo, Amnesty International yashyize ahagaragara yavuze ko ababarirwa mu bihumbi batawe muri yombi ivuka kandi ko mu bashinzwe umutekano bagize uruhare muri izo mvururu ntawe uracirirwa urubanza.