Print

Jose Mourinho ashobora kwirukanwa muri Manchester United mbere y’uko shampiyona itangira[IMPAMVU]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 July 2018 Yasuwe: 1948

Umubano wa Jose Mourinho na Ed Woodward ushinzwe imiyoborere y’ikipe ya Manchester United ndetse ufite ijambo rikomeye mu kugura abakinnyi ni mubi cyane, byatumye asuzugura Mourinho yanga kumugurira abakinnyi 5 yamusabye nyuma ya shampiyona.

Woodward na Mourinho ntibagicana uwaka kubera imyitwarire mibi y’uyu mutoza

Nkuko bitangazwa na Dailymail,ubuyobozi bwa Manchester United bwababajwe bikomeye n’ukuntu Mourinho yafashe nabi abakinnyi ba Manchester United barimo Anthony Martial,Paul Pogba,Luke Shaw na Rashford byatumye umusaruro wabo ubura ndetse ikipe nayo isubira inyuma.

Kuva Mourinho yagera muri Manchester United,iyi kipe imaze gutakaza akayabo ka miliyoni zirenga 200 igura abakinnyi ariko abakinnyi bose baguzwe nta musaruro ugaragara batanze byatumye abayobozi ba Manchester United bicara bafata umwanzuro ukomeye wo guhagarika gusesagura amafaranga bagura abakinnyi kandi ikipe ifite benshi bahemberwa ubusa.

Benshi mu bayobozi ba Manchester United bemeza ko abakinnyi bafite atari babi ndetse bafite ubushobozi bwo guhatanira ibikombe ariyo mpamvu banze kugura abandi bakinnyi uretse miliyoni 70 bamaze gutanga ku bakinnyi 3 barimo Fred, Diogo Dalot n’umunyezamu w’umusimbura witwa Lee Grant.

Mourinho ukunda abakinnyi bashya ku buryo butangaje, akomeje guca ibikuba mu binyamakuru aho aherutse gutangaza ko yahaye Ed Woodward lisiti y’abakinnyi 5 yifuza mu kwezi gushize ariko nta n’umwe aragura ndetse yabwiwe ko azagurirwa umwe wenyine.

Manchester United iherutse kunyagirwa na Liverpool ibitego 4-1

Benshi mu bakunda umukino wa Betting mu Bwongereza batoye ku bwinshi ko Mourinho ariwe mutoza uzirukanwa bwa mbere muri Premier League kubera umwuka mubi yashyize muri Manchester United ndetse n’imyitwarire mibi iyi kipe ifite aho iherutse kunyagirwa na Liverpool ibitego 4-1 mu mikino yo kwitegura umwaka w’imikino utaha.

Mourinho akomeje kotsa igitutu Woodward ngo amugurire myugariro Harry Maguire cyangwa Yerry Mina gusa abayobozi be baramushinja kudakoresha ba myugariro 2 yaguze barimo Eric Bailly na Victor Linderof kandi ariwe wabiguriye.

Mu minsi iri imbere Manchester United izakira abakinnyi bayo bari mu biruhuko by’igikombe cy’isi barimo Paul Pogba, Romelu Lukaku, Ashley Young na Jesse Lingard.