Print

Sat B yakomeje ku buryo uwari umukunzi we yajyanwe n’abagabo b’abakire

Yanditwe na: Muhire Jason 30 July 2018 Yasuwe: 885

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cy’abaturanyi cy’iburundi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye , nyuma yo kuvugwa mu rukundo n’abakobwa batandukanye kuri ubu aravuga ko afite umukobwa bakundana kandi umunyuze.

Mu minsi micye ishize nibwo umuhanzi Sat B yashyize hanze indirimbo ye nshya yise No Love ikubiyemo uburyo yatwawe umukunzi n’umugabo w’umukire , aho iyi ndirimbo ijya gusa n’ibintu byari bimaze iminsi bimuvugwaho hirya no hino ko yatandukanye n’uwari umukunzi we Belle gusa Sat B yabihakanye avuga ko batandukanye ndetse ko ibyo yaririmbye mu ndirimbo bitamubayeho.

Yagize ati “ Ibyo naririmbye mu ndirimbo nabwo byambayeho ahubwo byabaye ku inshuti yanjye “

Tumubajije ku makuru yigeze kuvugwa ko yatandukanye n’umukunzi we Nice yadusubije ko bongeye gusubirana.

Ati “ Mu bitwenge [….] Oya barabeshya nabwo twatandukanye twarongeye turasubirana nabwo twashwana rwose.“

Yakomeje avuga ko hari benshi bakwirakwiza ibyo bashaka bafite icyo bagambiriye gusa ashimangira avuga ko agikundana na Belle Nice kandi babanye neza cyane .

Asoza yavuze ko mu mishinga kuri ubu afite harimo indirimbo ye nshya ndetse n’ igitaramo gikomeye agiye gukorana n’abahanzi bakunzwe muri Afurika aribo Sauti Sol bazakorera igitaramo i Bujumbura taliki ya 5 Kanama 2018.
Reba amashusho aherutse gushyira hanze: