Print

Impamvu 6 abarambagizanya batagomba kureba uburanga bw’inyuma gusa

Yanditwe na: Muhire Jason 30 July 2018 Yasuwe: 990

Urubuga Elcrema rwatanze inama 6 ku basore n’inkumi bahitamo abo bazabana bagendekeye ku kureba uburanga cyangwa ubwiza bw’inyuma gusa

1.Nureba uburanga uzajya umuca inyuma: Bavuga ko uramutse ukunze umukobwa cyangwa umuhungu kubera uburanga n’ubwiza bwe ushobora kuzajya umuca inyuma kenshi, kuko uburanga ndetse n’ubwiza uzahura n’abandi babufite.

2. Ntabwo uburanga bushobora gutuma muhuza: Uramutse ugendekeye ku buranga ukirengangiza indi myitwarire n’imico ye ushobora gusanga mudashobora guhuza kubera ko ntaho ubwiza n’uburanga bihurira n’imyitwarire ya buri munsi y’umuntu.

3. Bigusaba izindi ngufu ngo umubone: Haba ku bakobwa cyangwa ku bahungu usanga iyo uburanga bw’umuntu runaka bwagutwaye umutima icyo agusabye cyose ugikora ngo ukunde umubone niyo waba ubona ko kidakwiriye.

Bamwe baryamana nabo igihe kitageze abandi bakabaha amafaranga ndetse hari n’abakoresha amarozi. Ibi byose ngo ntibyatuma muhuza ngo muzagire aho mugera kuko umwe ahinduka nk’igikoresho cy’undi.

4. Iyo hagendewe ku buranga urukundo ntiruramba: Mu kurambagiza biba bisaba ko umuntu arenga ibirebeshwa amaso. Uburanga si bubi ariko iyo aribwo bugendeweho gusa mu gihe habonetse amakosa ku muntu umwe mu bashakanye, kwihangana birabura bagahita batandukana kuko atitoje kumworohera hakiri kare.

5. Uburanga si imyitwarire y’umuntu: Abasore cyangwa inkumi baba bakeneye inshuti zifite imyitwarire myiza kandi kugira iyo mico bitandukanye no kugira uburanga cyangwa ubwiza.

Umugore ashobora kugira uburanga ariko akaba ariwe ushira isoni kuruta abandi kimwe n’uko umugabo ashobora kuba ari mwiza inyuma ariko ari intare mu rugo.

6. Ushobora kumugira ikigirwamana cyawe: Iyo umwe aziko undi yamukunze kubera ubwiza ashobora kumubera ikigirwamana akumva ko abandi ntacyo bavuze.