Print

Sobanukirwa neza n’ibice by’umubiri w’umugore n’umugabo bituma aryoherwa birenze mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Yanditwe na: Martin Munezero 30 July 2018 Yasuwe: 6135

Ibyo bice biri ugutatu :

1. Hari ahaza ku mwanya wa mbere. Ibyo bice biza ku mwanya wa mbere ni « Igitsina gabo ku bagabo n’igitsina gore ku bagore ». Gusa ariko ku gitsina gore agace kitwa « clitoris » ku bagore ni ko kuzuye uburyohe kandi mu gihe hagize ugakoraho bugahita buzamuka ari bwinshi cyane ugereranyije n’igihe ntawe ukozeho.

Mu gihe ku gitsina gabo, n’ubwo aho wakora hose hatuma umugabo ahita agira ubushake cyangwa ubwo yari afite bukazamuka cyane, ubundi ku mutwe w’igitsina gabo ni ho huzuriranye ubushake kurusha ahandi. Ibi bice biba bishobora gutuma umuntu agera ku rwego rwo kurangiza yaba umugore cyangwa umugabo. Ni nayo mpamvu hafatwa nk’aha mbere.

2. Ahaza ku mwanya wa kabiri ariko nyamara nubwo hongera ubushake n’uburyohe, ngo akenshi ntihaba habasha gutuma umuntu agera ku rwego rwo kurangiza. Ibi bice byo rero ni ahegereye ku gitsina haba ku mugabo cyangwa ku mugore. Ku mugore hiyongeraho amabere cyane cyane ku moko.

3. Ahaza ku mwanya wa gatatu ni ibice byongera cyangwa bitera uburyohe cyangwa ubushake bw’imibonano mpuzabitsina ariko bikaba byo bitabasha kugeza umuntu ku rwego rwo hejuru cyane.

Ibi bice bikaba atari rusange ku muntu kuko biterwa n’amateka y’umuntu mu bijyanye no kuryoshya cyangwa gukora imibonano mpuzabitsina. Akamaro kabyo ni ukubyutsa ubushake cyangwa kwibutsa ubwonko gahunda z’imibonano mpuzabitsina.

Urugero ni nk’umwana ngo wajyaga akorerwa massage na mama we ashobora kugira ahantu runaka umukora uburyohe cyangwa ubushake bukaba bwahita bubyuka. Ibi bikaba byatandukana n’utarigeze agirirwa atyo.

Hari umuntu ushobora gukora mu mugongo uburyohe bukabyuka. Hari uwo wakora ku bibero bikaba uko nyamara undi we wamukoraho bikaba nko gukora ku giti. Hari uwo ukora ku mabuno uburyohe n’ubushake bukazamuka n’ahandi.