Print

Pasiteri Kamanzi wari umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana yitabye Imana

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 30 July 2018 Yasuwe: 1983

Saa 23h 50 nibwo Pasiteri Kamanzi yashizemo umwuka azize uburwayi bwa kanseri y’igifu. Yaguye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK aho yari amaze icyumweru arwariye.

Pasiteri Kamanzi yatangiye kuremba mu mpera z’umwaka ushize ariko akomerezwa cyane mu ntangiriro za Mutarama 2018 ndetse aza no kujya kuvurizwa mu Buhinde muri Gicurasi, aho yamaze ukwezi yitabwaho n’inzobere zo muri icyo gihugu.
Dunia Ali Gilbert wabaye Umunyamabanga wihariye wa Pasiteri Kamanzi Théophile mu myaka ibiri, yatangarije Igihe ko igihugu kibuze umuntu w’ingenzi.

Yagize ati ‘‘Mu kwezi kwa mbere ntiyageze mu biro kuko yari arwaye cyane. Yavuye mu Buhinde agaruka mu Rwanda akajya avuga ubutumwa ariko ubona agikomeye. Mu cyumweru gishize yararembye bamujyana muri CHUK. Mu masaha y’ijoro nibwo yitabye Imana.’’

Yakomeje ati ‘‘Ni umuntu wabaga mu kanama nkemurampaka ka Peace Plan, yigeze kuyobora Rwanda Shima Imana. Buri munota yakiraga abashumba bamugisha inama. Yari umupasiteri ufite ukuri kw’ijambo ry’Imana, utaripfana kandi w’inyangamugayo.’’

Pasiteri Kamanzi ni we wari uhagarariye Eglise Apostolique pour le Réveil au Rwanda (EARR), ifite amatorero agera kuri 36 hirya no hino mu gihugu; yanabaye Umuyobozi Mukuru w’Umuryango, Peace Plan na Rwanda Shima Imana.

Igiterane Rwanda Shima Imana cyatangiye mu Rwanda mu 2012 binyujijwe mu Muryango Rwanda Driven Ministries/Peace Plan gihuza Abanyarwanda baturutse mu matorero atandukanye ya Gikirisitu.

Pasiteri Kamanzi wari utuye i Nyamirambo Cosmos, asize umugore Umulisa Médiatrice babyaranye abana bane, barimo abakobwa batatu n’umuhungu umwe.
Umuryango wa Pasiteri Kamanzi nturatangaza igihe umuhango wo guherekeza nyakwigendera uzabera.


Comments

Hitimana 30 July 2018

RIP Pasiteri Kamanzi Théophile.Twihanganishije umuryango wawe. Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Urugero:Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).ADAMU amaze gukora icyaha,imana yamubwiye ko azapfa,agasubira mu gitaka (Itangiriro 3:19).Ntabwo yamubwiye ko azitaba imana nkuko amadini yigisha.Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka ku munsi w’imperuka,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4).Bible ivuga ko igihano cy’abanyabyaha ari urupfu rwa burundu.Niba koko iyo dupfuye tuba twitabye imana,UMUZUKO ntabwo wazabaho.Ikindi kandi,twajya dukoresha umunsi mukuru ko umuntu wacu yitabye imana.Kuki se turira aho kwishima?