Print

Ghana: Umugore yabyaye umwana ufite umutwe utuzuye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 30 July 2018 Yasuwe: 2272

Kuri uyu wa Gatanu w’icyumweru gishize umugore ukomoka ahitwa Ampiaw muri Ajumako mu gihugu cya Ghana umugore yabyaye umwana ufite umutwe utuzuye kubera ko yavutse ubwonko butari bwajyaho undi mu biri uburinda ku buryo butakwangirika nyuma ahita apfa.

Inkuru dukesha ikinyamakuru cya Adomonline.com cyavuze ko uyu mugore yatunguwe no kubwirwa ko umwana yabyaye atuzuye aho yasabwe n’abaganga gusubira mu rugo akabanza akegeranya amafaranga akajya kuvuza umwana we kugirango azabe muzima.

Ngo uyu mugore yasubiye iwabo ku ivuko yibaza aho avakura amafaranga yo kuvuza uyu mwana gusa kubw’amahirwe macye uyu mwana yipfuye atamaze umunsi n’igice kubera ko ubwonko bwe byari bworoshye bityo ntibuhuze n’ikirere kiki gihugu kubera igihe cy’izuba.

Mu kiganiro uyu mugore yagiranye na Adomon yavuze ko byari byamuyobeye ahantu azakura amafaranga kuko ari umukene.

Yagize ati” Nari nakubise hirya hino ngo ndebe ko nabona amafaranga gusa nari nayabuze ku buryo navuza uyu mwana wanjye”

Nyuma y’amasaha 27 uyu mwana apfuye yahise apfa ,maze nyina avuga ko nubwo agiye byari mu migambo y’Imana kuko nubundi ntamikoro yo kumuvuza yari afite.


Comments

Eric 30 July 2018

Nibyanyabyo c koko!
Mbega ingorane!?