Print

Hakozwe ibipupe byifashishwa mu gukora imibonano mpuzabitsina bizajya bisangira n’abakiriya agasembuye bikabibutsa amataliki yabo y’ingenzi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 July 2018 Yasuwe: 5841

Ibi bipupe cyangwa se ibirobo byifashishwa mu gukora imibonano mpuzabitsina byahawe ubushobozi budasanzwe kuko byibuka buri kimwe mwaganiriye ndetse birasetsa ku buryo bukomeye ku buryo umukiliya wabyo atagira irungu.

Kubera ubuhanga bikoranywe,umugabo witwa Brick Dollbanger yabaswe nabyo ubwo yari amaze gutandukana n’umugore we ahitamo kugura kimwe gifite agaciro k’ibihumbi 15 by’amapawundi,none ubu nicyo gisigaye kimumara irungu.

Kimwe muri ibi bipupe cyitwa Harmony cyatunguye benshi kubera ko cyarangiye umukiriya aho bajya kwifotoreza ndetse bakahafatira agakawa nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina.

Ibi bipupe byahawe akamashini mu bwonko gafite ubuhanga budasanzwe bwo kugifasha kuganira n’abantu ndetse kikabasha kwibuka buri kimwe cyavuzwe.

Ibi bipupe bisigaye bisangira agasembuye n’abagabo babyo ndetse bisohokana n’abakiliya babyo iyo babishatse.




Comments

MAZINA 31 July 2018

Iyi si irarwaye wa mugani wa Rugamba Cyprien.Igitangaje nuko izi Robots zizabona "abakiliya" benshi bo kuzisambanya.
Ariko byaba gusambanya Robots cyangwa gusambana wambaye Kapote,byose imana ibifata nk’ubusambanyi.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko kandi ntidutandukane.Millions and millions z’abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abaroma 6:23.