Print

Christine Mukabunani ntabwo ari ku rutonde rw’ agateganyo rw’ abakandida-depite

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 30 July 2018 Yasuwe: 4785

Umuyobozi w’Umutwe wa Politiki utavugarumwe n’ ubutegetsi PS Imberakuri, Madamu Christine Mukabunani ntabwo ari ku rutonde rw’ agateganyo rw’ abakandida-depite bemerewe kwiyamamaza mu matora y’ amadepite ateganyijwe muri Nzeli uyu mwaka ariko ngo agiye kwihutira gukemura akabazo katumye adashyirwa ku rutonde rw’ abakandida.

Ishyaka PS Imberakuri ryatanze urutonde ruriho abantu 65, muri bo abo komisiyo y’ amatora yemeje ko bujuje ibisabwa byose ni abantu 42.

Komisiyo y’ Igihugu y’ amatora NEC yatangaje ko abantu 23 batanzwe na PS imberakuri hari ibisabwa bataruzuza. Muri aba 23 harimo n’ umuyobozi w’ iri shyaka Christine Mukabunani NEC yagaragaje ko ataratanga amafoto abiri ya passports.

Christine Mukabunani yatangarije UMURYANGO ayo mafoto yari yayatanze akabura ariko ko kuri uyu wa 31 Nyakanga 2018 arayageza kuri komisiyo y’ amatora.

Mu bisabwa uwifuza kuba umukandida mu matora y’ abadepite harimo umwirondoro wuzuye(CV), kopi y’ irangamuntu, kopi y’ ikarita y’ itora, amafoto abiri magufi, icyemezo cy’ amavuko, n’ icyemezo cy’ ubutabera.

Mukabunani yavuze ko abantu 23 NEC itashyize ku rutonde rw’ agateganyo rw’ abadepite ibyo baburaga bamaze kubikusanya hafi ya byose ku buryo kuri uyu wa 31 Nyakanga bigeza kuri NEC.

Muyandi mashyaka

Fazil Harelimana wa PDI wahoze ari Minisitiri w’ umutekano mu gihugu niwe uri imbere mu bakandida bo mu mashyaka yifatanyije na FPR Inkotanyi. Ari ku mwanya wa 10 bikaba bimuha amahirwe y’ uko ashobora kuzabona intebe mu nteko ishinga amategeko.

FPR inkotanyi n’ amashyaka yifatanyije nayo ariyo PDI, PDC, UDPR, PPC, PSP, PSR, batanze urutonde ruriho abantu 80, muri 2 gusa nibo NEC itashyize ku rutonde rw’ agateganyo rw’ abakandida kuko hari ibyo bataruzuza.

Ishyaka DGPR rya Dr Frank Habineza ryatanze urutonde ruriho abantu 34 abashyizwe ku rutonde rw’ agateganyo rw’ abakandida ni 30, 4 dosiye zabo hari ibikiburamo.

Ishyaka PL ryatanze urutonde rw’ abantu 80 , 79 bose bemejwe nk’ abakandida b’ agateganyo 1 hari ibyo ataruzuza.