Print

Abakinnyi ba Manchester United barashinja Mourinho imyitwarire mibi no gutsindisha ikipe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 July 2018 Yasuwe: 1248

Jose Mourinho umaze iminsi yibasira ubuyobozi bwe abuhora kutamugurira abakinnyi,akomeje kugaragaza imyitwarire idahwitse imbere y’abakinnyi be bari kumwe muri USA aho abagaragariza uburakari ndetse akabafata nabi.

Abakinnyi ba Manchester United barashinja Mourinho kugira uruhare mu gutsindwa kwabo

Nyuma yo gutsindwa na Liverpool ibitego 4-1,Jose Mourinho yagiye mu itangazamakuru avuga ko nta bakinnyi afite ndetse ategereje abari mu biruhuko,ibintu byababaje aba basore cyane bituma bagana mu binyamakuru kugaragaza agahinda kabo.

Bamwe mu bakinnyi batashatse ko amazina yabo atangazwa batangarije ibinyamakuru ko umujinya wo kutagurirwa abakinnyi ariwo wazambije ibintu byose,bituma ikipe itsindwa cyane muri iyi myiteguro yo kwitegura umwaka w’imikino utaha.

Bagize bati “uburakari bwa Mourinho bwangije umwiherero wose.Ntabwo abanye neza na Ed Woodward none natwe byatugizeho ingaruka.Turabona imyitwarire ye idahwitse muri iyi minsi.”

Jose Mourinho aherutse kujya mu itangazamakuru yibasira umukinnyi Anthony Martial wavuye mu myitozo ajya kureba umukunzi we wari ugiye kubyara bibabaza abakinnyi cyane.

Nyuma yo gutsindwa na Liverpool ibitego 4-1 mu mukino uheruka,Mourinho yabwiye abanyamakuru ko atishimiye ko ushinzwe kugura abakinnyi Ed Woodward yanze kumugurira abakinnyi 2 yamusabye.

Benshi mu bakunzi ba ruhago mu Bwongereza batoye ko umutoza Jose Mourinho ashobora kuzaba umutoza wa mbere uzirukanwa muri Premier League ubwo izaba itangiye.