Print

Paul Pogba yatangaje impamvu atigeze yiyogoshesha cyane mu gikombe cy’isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 July 2018 Yasuwe: 1351

Mu kiganiro cy’ibibazo n’ibisubizo Paul Pogba yagiranye n’abakunzi be kuri Instagram,umwe mu bafana be yamubajije impamvu atiyogoshesheje mu gikombe cy’isi,amubwira ko yifuzaga ko havugwa umupira akina aho kwibanda ku nyogosho ze ziba zitangaje cyane.

Yagize ati “Nashakaga ko buri wese yibanda ku mikinire yanjye kurusha uko ngaragara kugira ngo abantu batagira urwitwazo,ahubwo bakanenga imikinire yanjye gusa.”

Paul Pogba ukundwa na benshi kubera udushya ahorana mu kwiyogoshesha,yabwiye abafana be ko mu gikombe cy’isi yari afite intego yo kwigaragaza no gufasha ikipe y’Ubufaransa kwegukana igikombe cy’isi ariyo mpamvu atabonye umwanya wo kujya kwiyogoshesha.

Umwe mu bafana ba Pogba yamubajije icyo avuga ku banenga imikinire ye,amubwira ko we yibanda ku byo akwiriye gukora kuko atajya ashidikanya ku buhanga afite.

Paul Pogba na bagenzi be bafashije Ubufaransa kwegukana igikombe cy’isi giherutse kurangira mu Burusiya aho batsinze ku mukino wa nyuma Croatia ibitego 4-2.