Print

Polisi ya Uganda yagize icyo ivuga ku Banyarwanda ifunga bya hato na hato

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 31 July 2018 Yasuwe: 3913

Ibi byatangajwe mu gihe hasize iminsi havugwa gutabwa muri yombi kwa hato na hato kw’ Abanyarwanda baba muri Uganda, ibi bikaba byaratumye Leta y’ u Rwanda iburira Abanyarwanda bajya muri Uganda aho Minisitiri w’ ingabo mu Rwanda yababajije icyo bajya guhunahunayo.

Tariki 4 Nyakanga ubwo Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame mu ijambo rijyanye n’ umunsi mukuru wo kwizihiza kwibohora ku nshuro ya 24 yasabye ko serivisi Abanyarwanda batabona mu Rwanda bigatuma bajya kuzishakira hanze y’ imipaka y’ u Rwanda bazihererwa mu Rwanda ntibakomeze kwambuka imipaka.

Bamwe mu Banyarwanda bari muri Uganda ngo bahigwa n’inzego z’iperereza zo muri Uganda, urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare n’urwego rushinzwe umutekano wo mu gihugu hagati.

Mu cyumweru gishize inzego z’ umutekano muri Uganda zataye muri yombi Abanyarwanda 22. Umunyamakuru wa BBC yavuganye n’umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, Emiliane Kayima, amusubiza ko Polisi ya Uganda nta muntu n’umwe ifata imuhoye ubwoko cyangwa ubwenegihugu, ngo abafatwa bose baba bakekwaho ibyaha.

Mu ntangiriro z’ uyu mwaka nibwo umubano w’ u Rwanda na Uganda wajemo agatotsi, icyo gihe Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yavuze ko agatotsi mu mubano wa Uganda n’u Rwanda katewe n’igihugu cya Uganda cyagiye gifunga kikanakorera ibikorwa by’iyicarubozo Abanyarwanda baba muri Uganda cyangwa abajyagayo mu bikorwa bitandukanye.