Print

Bemba yageze iwabo , Moise Katumbi nawe yabisabye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 1 August 2018 Yasuwe: 1038

Ni mu gihe Jean Pierre Bemba kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Kanama yageze mu gihugu cya Kongo nyuma y’ uko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC rumuhanaguweho ibyaha byose yari akurikiranyweho.

Jean Pierre Bemba yakiriwe n’ abantu benshi ku buryo byabaye ngombwa ko polisi ya RDC ikoresha ibyuka biryana mu maso kugira ngo itatanye abantu imodoka ya Bemba ibone inzira.

Katumbi mu kiganiro kuri telefone yaganiriye n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP aho yari i Johannesburg, yavuze ko yasabye abayobozi ba Kongo uburengenzira bwo kuza n’indege ye kuwa gatanu mu mujyi wa Lubumbashi, Umurwa mukuru w’Intara ya Katanga.

Katumbi w’imyaka 53, yahoze ari Guverineri w’iyo ntara itunze ubutare bwinshi, yahoze kandi aba mu Bubiligi kuva mu kwezi kwa gatanu kuva mu mwaka wa 2016 nyuma yo kutavuga rumwe na Perezida Joseph Kabila.

Katumbi yemeje ko azatahuka mu gihugu cye agahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu nubwo yigeze gukatirwa igifungo cy’imyaka itatu ku cyaha cyo kunyereza imitungo ya leta.

Umwe mu bakirije Jean Pierre Bemba yavuze ko igihe cya Congo cy’ uko Perezida ahereza ubutegetsi umuhungu kirangiye kuko Bemba agarutse muri Congo. Ishyaka riri ku butegetsi rivuga ko Bemba atemerewe kwiyamamaya ku mwanya wa Perezida kuko yigeze guhamwa n’ ibyaha bya ruswa.

Umuvugizi wa Leta ya Congo Lambert Mbende yabwiye BBC ko ishyaka riri ku butegetsi rifite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ariko atariryo rihitamo azaba abakandida mu matora ya Perezida.


Comments

MAZINA 2 August 2018

Muli Politike habamo uburozi kabisa.Nawe tekereza ukuntu Moise KATUMBI yimereye neza,ariko akaba ashaka ubutegetsi.Nyamara inkiko zavuze ko nagera muli Congo azafatwa agafungwa.Nemera ibintu Yesu yavuze muli Yohana 12:31,yuko iyi si iyoborwa na Satani.Politike ituma isi igira ibibazo:Intambara,ubwicanyi,umururumba wo kwikubira ibyiza by’igihugu,gutonesha bene wanyu nyamara abaturage bashonje,ubushomeri,indwara,ubukene,...Ariko imana itwizeza ko izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ikabuha Yesu agahindura isi paradizo.Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,shaka imana cyane,we kwibera mu byisi gusa.