Print

AGASHYA:Reba ikanzu ibonerana iyo hari ubushyuhe bw’umubiri w’uyambaye ikanabura ashatse gukora imibonano mpuzabitsina[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 1 August 2018 Yasuwe: 5527

Iyo bigeze aho uyambaye ashaka gukora imibonano mpuzabitsina bwo ngo irabura (ntiba ikigaragara).

Iyi kanzu ngo ikoze mu ruhu no mu mwenda ukoze mu buryo bw’ikoranabuhanga (e-textile). Daan Roosegaarde avuga ko impamvu yayihimbye ari ukubera ko yabonaga « inganda za mode zidakunda kwifashisha ikoranabuhanga». Ubu ngo yamaze gukora bene aya makanzu ane, akaba kandi ayakorera abatanze komande gusa.

Anavuga ko ubwa mbere akora bene iyi kanzu (version ya mbere yayo) yayikoze mu mwaka w’2012, ayikorera umugore w’i Los Angeles wacaga inyuma umugabo we: iyo kanzu ngo yamenyaga ijwi ry’uyu mugabo utari uwe, igahita ibura.

Na mbere yo kubura bitewe no gushaka gukora imibonano mpuzabitsina, ikanzu Intimacy 2.0 n’ubundi iba igaragaza ibice byinshi by’umubiri w’uyambaye.

Uyu mugabo na none avuga ko umwamikazi Maxima wo mu gihugu cy’Ubuholandi na we ari umwe mu bakiriya be.

Iyi nkuru dusoma kuri lepoint.fr inavuga ko bitoroshye kumenya niba ibyo uyu mugabo avuga ku baba ari abakiriya be ari ukuri. Gusa ngo ari gutegura verisiyo ya gatatu yayo (version 3.0).

Ikindi, ngo ari no gutegura umwambaro w’abagabo “Intimacy 2.0” uzajya ubonerana igihe uwambaye abeshya. Uyu mwambaro ngo uzaba “ubereye abakora mu mabanki” nk’uko abyivugira.


Comments

Emmanuel 1 August 2018

niyo vision


Emmanuel 1 August 2018

niyo vision