Print

Amagambo Jose Mourinho yavuze kuri Cristiano Ronaldo yatangaje benshi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 August 2018 Yasuwe: 1602

Jose Mourinho utishimiye uko abayobozi be bitwaye ku isoko ryo kugura abakinnyi aho yavuze ko yasabye abakinnyi 5 ariko akaba nta numwe baramuha,yabwiye abanyamakuru ko nubwo Cristiano Ronaldo ari umukinnyi ukomeye ariko atarusha izina Real Madrid ndetse izitwara neza uyu munya Portugal adahari.

Mourinho yavuze ko Real Madrid itazahungabana kubera kubura Ronaldo

Yagize ati “Buri wese azi ubuhanga bwa Cristiano Ronaldo ndetse n’izina Real Madrid yubatse.Nubwo mbizi ko buri wese azamukumbura ariko Real Madrid izitwara neza itamufite.”

Mourinho yifurije amahirwe umutoza Julen Lopetegui wahawe gutoza Real Madrid asimbuye Zinedine Zidane aho yavuze ko amaze imyaka 22 azi uyu mutoza.

Abafana ba Real Madrid ntibishimiye kugenda kwa Ronaldo

Real Madrid yatsinzwe na Manchester United mu mukino wa ICC uherutse kubera muri USA ibitego 2-1,byatumye abafana bayo bagira ubwoba cyane ko nta bitego abakinnyi barimo Isco,Bale na Asensio babonye kandi byitwa ko aribo bitezweho gusimbura Ronaldo.